
August 4, 1993 to August 4, 2013: Twenty years after the Arusha Peace Accord
August 4 is a date that should be meaningful to all Rwandans – young and old; alive and the generations to come. It was on this date in 1993, that a peace accord to end the war between the Rwandan government, led by the then Rwandan president, the late Juvenal Habyarimana and the Rwandan Patriotic Front - Inkotanyi (FPR), led by the late Kanyarengwe Alexis was signed in Arusha, Tanzania.
The agreement outlined a programme for implementation but it became a futile exercise as some signatories to the accord were not transparent in their inten
-
Foreword
sions. At the Rwandan Heritage Foundation, we believe that such a date should and deserves its commemorative place in the history of Rwanda and its people, especially for an important milestone such as its current twentieth anniversary. We have therefore prepared this article that reminds us or briefly tells us about the processes leading to the signing of the agreement, why and how it happened, as well as its outcome.
-
What are peace talks?
Negotiation is a dialogue between two or more opponents with a disagreement or division, or warring parties who decide to seat together and exchange their views on the matter with the objective of finding a solution or either temporarily cease the war or end it completely.
Peace negotiation is therefore in essence a peace-building mechanism and socialising exercise, as well as a learning curve to fight against radicalism and extremism from one’s own ideas and bearing in mind that the opponent side has also equal rights.
-
Why do peace talks happen?
In many countries of the world, especially in Africa, the problem of disagreement between a section of people in power and others seeking power is often a common occurrence. This is because often the people in power misuse the power given to them as if it was their own property, and disregard everything else. This makes the subjects rather angry because of the inadequate behaviour of the said rulers, and when the rulers are unable to change the status quo or their own behaviours; this creates extreme anger and sometimes leads to war. Given that the war destroys property and kills a lot of people, with the intention of ending the war, the two warring parties may use negotiations as a tool to see how to resolve the said impasse.
The history of the wars that happened throughout the world indicates that negotiation is the best way to finding a solution and the restoration of security, friendship, respect and the eradication of suspicion with the view to creating an everlasting peace. Countries from the African continent, such as Mozambique, Angola, Cote d’Ivoire, Senegal, and Chad are but some examples from the recent history. Wars between countries are also terminated through negotiations. Ethiopia and Eritrea; Iraq and Iran as well as between the superpowers – USA and Russia had the recourse of negotiation to end their disagreements on many issues throughout their spheres of influence and by so doing they could avoid the eventual war.
The significance of negotiation is therefore very wide. One can compare it with a school where children learn different subjects and come out with full knowledge of what is expected of them, how they have to behave, to work towards the positive changes in their society.
During the power sharing negotiations, the warring parties agree how to share without one loosing or gaining more than the other one (win-win situation). They also agree how agreements would be implemented and monitored. When both parties are committed, it avoids the consequences such as what happened to our country Rwanda, when the fighting restarted and ended after the annihilation of the masses.
-
Peace negotiations between the government of Habyarimana and the RPF rebel movement
The causes of the Arusha Peace Accord are confined within the history of Rwanda, especially the end of the 1950s and the early 1960s. This period occupies a great importance in our history because it was during this period that the majority of the people revolted against the monarchy and as a result of the revolution, some of the Rwandans went into exile in neighbouring countries because they thought that their security was compromised. Others left because they were not happy about the changes taking place, and the new government in place.
During the thirty years that refugees stayed outside their country of origin (Rwanda), negotiations took place under the mediation of the United Nation High Commission for Refugees (UNHCR) between the then Rwandan government and them, but, there was no positive outcome. (We will do a thorough research to ascertain as to why they failed). For this reason, and the fact that some did not have the same rights given that they were living in exile (the same situation many of us found ourselves in), they chose to pick up arms, and, on October 1, 1990, they invaded Rwanda from a neighbouring country Uganda, not necessarily to request the then government to allow them to repatriate and to participate in the building the nation with others, not even necessarily to force the government to the round table with regard to their repatriation and the sharing of power, but they wanted rather to control all powers. Because the war is unpredictable, they could not usurp power as fast as they thought, hence negotiations became unavoidable.
-
Nsele negotiations
Soon after the war broke out RPF realised that its hoped plan to usurp power quickly was not easily forthcoming, it decided to go the negotiation route the same route that the Habyarimana government had envisaged as well as the best solution without much destruction. The two warring parties decided to appoint Marshal Mobutu Sese Seko, the then president of Zaire (the present Democratic Republic of the Congo) as the mediator. They met at Nsele in Zaire with task to find ways to stop the war. The two parties agreed also to the facilitator, President Ali Hassan Mwinyi, the then president of Tanzania. From that moment, the venue for negotiations was shifted to Arusha, Tanzania.
-
Arusha peace talks
June 1992 is the time when two belligerents agreed on a cease fire and started engaging into negotiation. The Arusha peace talks opened officially on 12 July 1992, and were concluded on 24 June 1993 and the terms of agreement were signed by the representatives of both parties on August 4, 1993. In order to put value to the negotiations, Habyarimana himself as the president of the country went to sign the agreement while the RPF was represented by its chairman, Alex Kanyarengwe.
During the negotiation, the Rwandan government delegation to the negotiations was led by Ngulinzira Boniface, who was the Minister of Foreign Affairs and a member of MDR party, a political opposition party to Habyarimana’s MRND.
From the side of RPF, the delegation was led by Pasteur Bizimungu in the capacity of its spokesperson.
-
The Peace talks took place as follows:
There were many rounds of negotiations between 12 July to 24 June when the warring parties met to discuss, agree on some issues and disagree on others. When a deadlock was encountered, the delegations had to go back to report about the evolution of the negotiation and more importantly to seek advices and new directives.
For the duration of the first year of negotiations, 5 agreements on different issues were concluded by both parties, but the final agreement that contained all agreements signed so far and which was supposed to put an end to the fighting, the facilitation of repatriation of refugees, the sharing of power and the rule under democratic principle was signed on August 4, 1993.
-
Some of the main issues agreed upon during the peace talks
-
That Rwanda follows the rule of law
-
The sharing of the army posts under the parity of 60% for the government side and 40 % for the RPF.
-
Repatriation of refugees
-
The appointment of a multi-party cabinet, including RPF as follows:
-
MRND party (party in power): 5 portfolios
-
FPR party (the invading party using fire arms); 5 portfolios
-
MDR party (the party for the Prime Minister F. Twagiramungu): 4 portfolios
-
PSD party: 3 portfolio
-
PL party: 3 portfolio
-
PDC: 1 portfolio
Another point of agreement was that the appointed cabinet and the national assembly were supposed to be established not later than 37 days after the signing of the said agreement. Unfortunately this was never allowed to happen.
-
The consequences of not implementing the said peace accord
The consequences resulting from not implementing the accord were so many that not even a single agreement could be implemented. This means that even the coming of RPF soldiers into Rwanda has never been accomplished except the 600 troops who came to protect the leadership that was to be part of the new government. Things fell apart on April 6, 1994 when Habyarimana was killed while his presidential jet was shot at nearing the Kanombe airport. The majority of Rwandans, including his presidential guards believed that it was RPF that committed that terrorist act. They immediately started hunting down anybody who was seen as a supporter of RPF in Kigali and at the same time the RPF re-opened fire towards Kigali with objective of taking power by force. The war resurfaced, and the signed peace accord became futile and useless. The consequences were many
-
The death of people
-
The going into exile
-
The trauma
-
The rape of women
-
The eruption of epidemics
-
The destruction of the prime infrastructure
-
The destruction of the whole country
-
The hatred among the people
And so on and so forth, to the point whereby many Rwandans are still experiencing the echo of these actions.
-
Lessons to be learned.
Today, 20 years after the signing of the Arusha peace accord, even if it was never implemented, it is sad that there is a big number of Rwandans who never learned any lesson thereof. The Rwandan Heritage Foundation appeals to all Rwandans to look back into the contents of the agreements and draw the following lessons:
-
Mutual tolerance
-
Fight against egocentrism
-
Look beyond one’s nose
-
Be united
-
Promote patriotic interests before self-interests
Long live the history of Rwandans, their culture and a united Rwandan people.
Le 4 Août 1993 – Le 4 Août 2013: il y a déjà 20 après la signature des Accords de Paix d’Arusha.
-
Préambule
La date du 4 Août est un jour qui devrait rappeler un événement important aux Rwandais de tous ordres, que ce soit les jeunes et même les plus âgés y comprise la génération future. C’était à cette date lorsque furent signés en 1993, à Arusha en Tanzanie, les accords mettant fin à la guerre entre le gouvernement Rwandais conduit par le feu Habyarimana Juvénal et le groupe rebelle du FPR-Inkotanyi, dirigé par le feu Kanyarengwe Alexis. Ces accords prévoyaient, entre autres, les modalités de mise en pratique des mesures ayant été objet d’entente mutuelle. Cependant, la suite a prouvé que la signature de ces accords n’était qu’une simple supercherie destinée à tromper l’opinion, alors qu’il y avait d’autres objectifs inavoués derrière ces simulacres d’accords.
Au sein de la Fondation Héritage Rwandais, nous croyons que la date comme celle-ci devrait avoir sa part de souvenir dans l’histoire du Rwanda et du peuple Rwandais, surtout au moment où s’écoulent 20 ans de l’événement faisant objet de notre commémoration. C’est dans ce cadre que nous avons préparé, à votre intention, un aperçu historique à propos de la signature de ces accords, et surtout, pourquoi les accords ont été ce que l’on connait et ce qui a suivi leur signature.
-
Qu’entend-t-on par négociations ?
Les négociations ou pourparlers consistent en assise entre deux ou plusieurs parties ayant une divergence d’opinions sur un certain nombre de problèmes, afin d’en discuter et de dégager une ligne consensuelle destinée à mettre fin à la divergence conflictuelle. De cette façon, les négociations apparaissent comme une opportunité de créer l’espace de paix et de la convivialité, aussi bien qu’une occasion de transcender les instincts d’extrémisme et d’arriver à des concessions mutuelles, entre les parties en cause, sur leurs revendications respectives.
-
Quelle est la nécessité des pourparlers ?
Dans beaucoup de pays du monde, tout particulièrement en Afrique, il ya souvent une mésentente génératrice des conflits entre les dirigeants et l’opposition politique, à cause, surtout du mauvais usage du pouvoir qui gère le pays comme une propriété privée personnelle d’un petit groupe de gens. Cette situation pousse l’opposition politique au mécontentement, et, à défaut de pouvoir impulser un changement positif et pacifique, des fois, elle se résous à l’affrontement armée. Etant donne que la guerre tue les personnes et détruit les infrastructures, pour y mettre fin, les gens concernés de tous bords font recours aux négociations afin de résoudre les questions à l’ origine des conflits.
Dans la plus part des conflits qui, dans l’histoire, ont éclaté en plusieurs endroits du monde ; il a été vérifié que les pourparlers ont constitué la meilleure manière d’aboutir à la paix durable. Les exemples sont nombreux, mais dans notre continent d’Afrique, les pays comme le Mozambique, l’Angola, la Côte d’Ivoire, le Sénégal et le Tchad, sans exclusivité, constituent des exemples éloquents dans l’histoire récente. De la même manière également, le conflit entre deux nations sont souvent résolus grâce aux négociations : ce fut le cas entre l’Angleterre et l’Argentine, l’Ethiopie et l’Erythrée, l’Irak and l’Iran, même les grandes puissances de ce monde comme les USA et l’ancienne URSS sont parvenus à éviter la guerre chaude, bien que longuement confinées dans la guerre froide, grâce aux négociations. Ainsi, l’essentiel de leurs intérêts respectifs dans le monde fut sauvegardé, tout en évitant l’affrontement armé.
L’avantage des négociations est primordial. Il est même comparable à une école où les enfants apprennent différentes disciplines et terminent convaincus sur ce qu’ils doivent faire et sur comment il faut s’y prendre. De cette façon, ils deviennent catalyseurs de la paix et de l’entente dépourvue d’égoïsme ; valeurs garantes de la cohésion et développent de la nation. S’agissant des pourparlers visant le partage du pouvoir, les parties en présence doivent trouver comment arriver à faire des concessions réciproques de sorte qu’il n’y ait ni perdant ni gagnant entre les concurrents ; mais plutôt qu’apparaisse ce que l’on appelle en Anglais « a win-win situation », tout en clarifiant en même temps, comment les accords signés seront mises en pratique.
Ainsi dans le cas où tout le monde est sincère, les mauvaises conséquences à la Rwandaise sont évitées de justesse, contrairement à la reprise de la guerre catastrophique qui n’a rien résolu du tout, pendant qu’aujourd’hui les problèmes sont beaucoup plus cruciaux qu’avant la guerre du 1er Octobre 1990.
-
Les pourparlers de paix entre le régime de Habyarimana et le FPR.
Les faits générateurs des négociations d’Arusha sont à rechercher dans l’Histoire du Rwanda, surtout durant la période entre les années 1950 et 1960. Cette période recèle un cachet particulier de l’histoire du Rwanda comme ayant connu la Révolution sociale, en révolte contre le régime monarchique. Cette révolte a créé les exilés, refugiés dans les pays frontaliers avec le Rwanda. L’exil fut motivé surtout par un refus d’accepter le nouveau system républicain qui venait d’être mis en place et les troubles qui, dans beaucoup de pays du monde, ont souvent accompagnées la chute des régimes monarchiques. Pendant plus ou moins 30 ans que les refugiés rwandais ont passé en dehors de leur pays d’origine, il y a eu la médiation sous la houlette du HCR entre le gouvernement Rwandais et les représentants des refugies afin que ceux-ci puissent regagner le Rwanda, mais cela n’a rien donné. (Les causes de cet échec seront révélées après avoir fait des recherches ad hoc). Par ce fait, ajouter à cela, la frustration due aux séjours dans un pays d’accueil entant que étrangers (comme c’est le cas actuellement pour beaucoup de rwandais dont, entre eux, nous même faisons cette expérience), les anciens refugiés ont choisi la voie de la guerre et ont envahi le Rwanda avec les armes, le 01/10/1990 en provenance du pays voisin qui est l’Uganda.
Leurs objectifs n’étaient pas de forcer l’autorité à accepter leur retour afin qu’ils puissent fournir leur contribution à la reconstruction du pays, non plus pour arriver à se faire attribuer des places au sein de l’administration, mais, visiblement, ils voulaient prendre de force tout le pouvoir sans partage. Cependant, chose imprévisible, ils n’ont réussi à faire des prouesses par les combats pour attendre immédiatement leurs objectifs et l’enlisement dans les affrontements les a contraints d’accepter les négociations.
-
Les négociations de Nsele
Dѐs le début de la guerre, le FPR a vite constaté qu’il n’était pas possible de renverser le gouvernement et de prendre rapidement le pouvoir. Aussi, il s’est résolu à entrer dans la vioe des négociations que le gouvernement de Habyarimana souhaitait également comme solution idéale de terminer la guerre avant qu’elle n’ait cause beaucoup de dégâts. Ainsi les deux parties ont accepté que le Maréchal Mobutu Sese Seko qui était le President du Zaïre, devenue République Démocratique du Congo, soit leur médiateur. A cette fin, les belligérants se sont rencontrés à Nsele dans le Congo pour essayer de trouver comment la guerre pourrait s’arrêter. Les parties en conflit se sont encore entendues sur le facilitateur qui devint le Président Ali Hassan Mwinyi de la Tanzanie, ainsi le lieu des négociations changeant de Nsele à Arusha.
-
Les négociations d’Arusha
Au mois de Juin 1992, les belligérants se sont mis d’accord pour arrêter les combats et envisager la voie des pourparlers. C’est ainsi qu’en date du 12 Juillet 1992, les pourparlers d’Arusha ont commencées et se sont clôturées officiellement le 24 Juin 1993. Les accords conclus par les délégués représentant chaque partie ont été signés le 04 Août 1993. Pour réaffirmer l’importance de ces accords, c’est Habyarimana lui-même en tant que chef de l’Etat qui est allé signer ces accords. Du côte du FPR, c’est Kanyarengwe Alexis, son Chairman qui était là pour la signature. Durant les négociations, les délégués du gouvernement rwandais étaient conduits par Ngulinzira Boniface, ministre des affaires étrangères et membre du parti politique MDR d’opposition au régime de Habyarimana. Du côte du FPR, ses délégués étaient conduits par Pasteur Bizimungu qui était porte-parole du FPR.
-
Déroulement des négociations
Depuis le 12 Juillet 1992 jusqu’au 24 Juin 1993, il y a eu plusieurs séries de négociations. A plusieurs occasions, les deux paries se rencontraient et arrivaient à des points d’entente commune, aussi bien que les points de mésentente qui demeuraient entre les deux parties. Ainsi les délégués devaient chaque fois se séparer et rentrer pour fournir le rapport sur l’état d’avancement des travaux de pourparlers afin de recueillir des nouvelles directives pour les futures négociations. Dans un délais d’un an, cinq accords différents sur un fond différant ont été signés entre les deux parties, mais les derniers accords englobant tous les autres qui avaient été signés avant, devant justement mettre fin définitivement à la guerre avec le retour des refugies, le partage du pouvoir et la démocratisation des institutions du pays, ont été signes le 04/08/1993. Aujourd’hui, nous commémorons son vingtième anniversaire.
-
Certains aspects fondamentaux de ces accords.
-
Le Rwanda devrait être un Etat de droit
-
La fusion ensemble des militaires des deux belligérants, à raison de 60% pour le gouvernement et de 40% de la part du FPR.
-
Le retour et la réintégration des refugiés au sein de la société rwandaise.
-
La formation d’un gouvernement comprenant tous les partis politiques et le FPR de la manière suivante :
-
MRND (parti précédemment unique au pouvoir) : 5 postes
-
FPR (parti ayant initié la confrontation armée) : 5 postes
-
MDR (parti du premier ministre Faustin Twagiramungu) : 4 postes
-
PSD : 3 postes
-
PL : 3 postes
-
PDC : 1 poste
-
Une autre cause dans les accords stipulaient que le gouvernement et même l’assemblée parlementaire devraient commencer à fonctionner dans un délais ne dépassant pas 37 jours à compter des la signature des accords. Mais cela n’a jamais été possible.
-
Conséquences de l’échec d’application de ces accords
Les conséquences de l’échec de mise en application de ces accords on été très grandes. En effet, aucun point de ces accords n’a pu être mis application, même les militaires du FPR n’ont jamais pu entrer officiellement dans le pays sauf un bataillon de 600 militaires qui a escorté certains de ses dirigeants sensés entrer dans le gouvernement qui n’a jamais pu être formé.
La situation s’est empirée le 06 Avril 1994, lorsque Habyarimana a été tué dans le bombardement de son avion quand il se préparait d’atterrir à l’aéroport de Kanombe. Beaucoup parmi le peuple rwandais y compris même au sein de sa garde présidentielle on compris que c’était le FPR qui était coupable de ce crime. C’est ainsi qu’ils ont commencé à pourchasser et à tuer ceux qui étaient connus pour leur sympathie envers le FPR, dans la ville de Kigali. Le FPR aussi a immédiatement repris les combats en direction de la ville de Kigali afin de prendre le pouvoir. La guerre a commencé de nouveau et les accords sont devenus inutiles. Les conséquences sont devenues incalculables :
-
Mort des gens
-
Déplacement et exil
-
Traumatisme des gens
-
Viol des femmes
-
Les épidémies
-
Destructions des infrastructures
-
Destruction du pays en général
-
Haine ethnique
-
Ainsi de suite, si bien que beaucoup parmi les rwandais, vingt ans après, ils sont encore cernés par les conséquences de l’échec d’application de ces accords.
-
Les leçons à tirer
Aprѐs 20 ans de signature des accords de paix d’Arusha, même si leur mise en application a connu un échec, il est regrettable qu’un grand nombre de rwandais continue de montrer qu’il n’a retenu aucune leçon issue des conséquences de l’échec d’application des accords d’Arusha. La Fondation Héritage Rwandais a le devoir d’appeler tous les rwandais de regarder en arrière afin de déceler au sein des accords les enseignements suivants :
-
La tolérance
-
L’altruisme
-
La Perspicacité
-
La cohésion
-
Mettre an avant l’intérêt de la nation avant notre propre intérêt.
Vivent l’histoire du Rwanda, la culture rwandaise, et les Rwandais en parfaite cohésion.
Itariki 4 Kanama 1993-Itariki 4 Kanama 2013: Imyaka 20 nyuma y’amasezerano ya Arusha
-
Ijambo ry’ibanze:
Itariki ya 4 Kanama ni umunsi wagombye kugira icyo wibutsa abanyarwanda baba abato, abakuru, abariho ubu ndetse n’abandi bazavuka. Hari kuri iyi tariki, umwaka wa 1993, ubwo i Arusha muri Tanzania hashyirwagaho umukono ku masezerano arangiza intambara hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda bwari buyobowe na Nyakwigendera Juvenal Habyarimana n’umutwe wa FPR-Inkotanyi wari uyobowe na Nyakwigendera Alexis Kanyarengwe. Ayo masezerano rero yanateganyaga uko impande zombi zagombaga gushyira mu bikorwa ibyo zari zumvikanyeho, nyamara ibyakurikiyeho byerekanye ko ishyirwa ry’umukono kuri ayo masezerano byari igikorwa cya nyirarureshwa kigamije guhuma amaso bamwe, kandi hari indi migambi itegurwa inyuma.
Muri Fondasiyo Umurage Nyarwanda, twemera ko umunsi nk’uyu wagombye kugira uruhare rwawo rwo kwibukwa mu mateka yaranze u Rwanda n’abaruvukamo, cyane cyane iyo hashize imyaka 20 icyo gikorwa kibaye. Tukaba rero twabateguriye inyandiko itwibutsa cyangwa se itumenyesha muri make uko iryo shyirwaho ry’umukono kuri ayo masezerano ryagezweho, ariko cyane cyane icyatumye imishyikirano iba, uko yagenze, ndetse n’ibyayikurikiye.
-
Imishyikirano ni iki?
Imishyikirano ni ibiganiro impande ebyiri cyangwa nyinshi zifite icyo zitumvikanaho cyangwa zipfa, cyangwa se zirwana, zicara hamwe, zikacyunguranaho ibitekerezo, hagamijwe gushaka uko zagifatira umwanzuro kugira ngo uko kutumvikana kuveho, amakimbirane arangire, cyangwa se kurwana bihagarare ndetse binarangire burundu.
Imishyikirano rero ni uburyo bwo kurema amahoro, ubusabane ndetse ni n’umwanya wo kwigiraho kutaba intangondwa, ndetse no kudatsimbarara ku byo ushaka, ahubwo ukibuka ko n’uwo muhanganye na we afite uburenganzira bureshya n’ubwawe.
-
Kuki imishyikirano ibaho?
Mu bihugu byinshi byo hirya no hino kw’Isi, ndetse cyane cyane muri Afurika, hakunze kuba kutumvikana hagati y’abari ku butegetsi ndetse n’abandi bataburiho, bitewe ahanini n’uko abari ku butegetsi babukoresha nabi nk’aho ari akarima kabo k’umwihariko. Ibyo rero bituma abataburiho badashimishwa n’iyo mikorere ndetse n’imyitwarire idahwitse y’abari ku butegetsi, maze baba badashoboye guhindura iyo mikorere mibi bikabyara uburakari bukomeye, rimwe na rimwe buvamo intambara. Kubera rero ko intambara yica kandi ikanangiza byinshi na benshi, mu buryo bwo kuyirangiza impande zombi zihanganye zitabaza imishyikirano ngo zirebe ko ikibazo cyacyemurwa.
Mu mateka y’intambara zabaye hirya no hino ku Isi, byaragaragaye ko imishyikirano ari bwo buryo bwiza bwo kuzirangiza, bityo hakagaruka ituze, ubwumvikane, ubwubahane, urwikekwe rukavaho, bityo hakimakazwa amahoro arambye. Ingero twafata ni nyinshi, ariko nko ku mugabane wacu wa Afurika, ibihugu nka Mozambike, Angola, Cote d’ Ivoire, Senegal, Chad, ndetse n’ibindi ni ingero zifatika mu mateka ya vuba. Intambara hagati y’ibihugu nazo zirangizwa n’imishyikirano: Ethiopia na Eritrea, Iraq na Iran, ndetse n’ibihugu by’ibihangange kw’Isi Amerika n’Uburusiya byagombye kwitabaza imishyikirano ngo birebe uko byakumvikana ku ngingo nyinshi batumvikanagaho mu rwego rwo kurwanira inyungu zabo hirya no hino ku Isi, ngo ejo batazavaho batana mu minwe.
Akamaro k’imishyikirano ni kanini cyane, ndetse umuntu yakagereranya n’ishuri aho abana bigira ubumenyi bunyuranye maze bakavamo bazi icyo bagomba gukora, bazi uko bagomba kwitwara bityo bakabera societe barimo umusemburo w’amahoro, ubwumvikane buriza ubwikunde, itahirizamugozumwe ndetse no gutera imbere.
Mu gihe cy’imishyikirano igamije gusangira ubutegetsi, impande zihanganye zumvikana uko zizagabana, ntawe uhombye kurusha undi ndetse nta n’uwungutse kurusha undi (win-win situation), ndetse zikanumvikana uko ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa, n’uko azubahirizwa, bityo buri wese abaye abishyizemo umutima, bikarinda ingaruka mbi nk’izo igihugu cyacu –Rwanda - cyahuye nazo, aho intambara yubuye maze igahagarara yoretse imbaga.
-
Imishyikirano hagati y’ubutegetsi bwa Habyarimana n’umutwe wa FPR
Impamvu zateye imishyikirano ya Arusha ni izo gushakirwa mu mateka y’U Rwanda cyane cyane kuva mu mpera y’imyaka ya za 1950 n’intangirio ya za 1960. Iyi myaka kandi nayo ikaba ufite umwihariko mu mateka yacu, kuko ariyo yabayemo ukwivumbura kwa rubanda rutashakaga ubutegetsi bwa cyami, maze muri iyo nkubiri yo kubukuraho hakavamo bamwe mu banyarwanda bagahungira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda kubera umutekano muke babonaga bafite, ndetse abandi na bo bakava mu gihugu kubera kutishimira ubutegetsi bushya bwari bugiyeho.
Mu myaka igera kuri 30 izo mpunzi zamaze hanze y’igihugu zikomokamo (Rwanda), habayeho imishyikirano iyobowe n’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi (UNHCR) n’ubutegetsi bwariho ngo zitahe, ariko ntibyagira icyo bitanga. (Aho byapfiriye, hazamenyekana ari uko tumaze gukora ubushakashatsi burebana na byo). Kubera iyo mpamvu rero, ndetse hiyongereyeho no kuba bamwe bari badafite uburenganzira bwabo nk’abantu kubera kuba mu bihugu by’amahanga (nk’uko ubu abanyarwanda benshi b’impunzi tumerewe), bahisemo gufata intwaro, maze ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, batera u Rwanda baturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, atari ukugira ngo basabe ubutegetsi bwariho ko bwabemerera gutaha ngo bafatanye n’abandi banyarwanda kubaka igihugu, ndetse atari no kugira ngo bagirane imishyikirano y’uko bataha nabo bagahabwa imyanya mu buyobozi bw’igihugu, ahubwo bashaka gufata ubutegetsi bwose. Nyamara ariok kubera ko urugamba rugira ayarwo, ntibyabashobokeye gufata ubutegetsi ku buryo bwihuse, biba ngombwa ko habaho imishyikirano.
4.1. Imishyikirano y’i Nsele
Intambara igitera, FPR ibonye ko gufata ubutegetsi mu buryo bwihuse bidashobotse, yayobotse inzira y’imishyikirano, kandi na Guvernoma ya Habyarimana yari ishyigikiye iyo nzira yo kurangiza intambara hatangiritse byinshi. Ni bwo impande zombi, zibyumvikanyeho, zemeye ko Marechal Mobutu Sese Seko wari Perezida wa Zaire ubu akaba ari Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, azibera umuhuza (Mediateur), maze zihurira i Nsele muri icyo guhugu ngo zishake uko imirwano yahagarara. Impande zombi kandi zumvikanye k’uwagombaga kuzorohereza mu biganiro (Facilitateur), ari we Perezida Ali Hassan Mwinyi wari uyoboye Tanzania, maze ubwo imishyikirano yimurirwa Arusha muri Tanzania.
-
Imishyikirano ya Arusha
Mu kkwezi kwa Kamena 1992, niho impande zombi zarwanaga zumvikanye ko zigomba guhagarika imirwano maze zikayoboka inzira y’imishyikirano. Ni bwo ku itariki 12 Nyakanga 1992, imishyikirano ya Arusha yatangiye irangira ku mugaragaro ku itariki ya 24 Kamena 1993, maze amasezerano uko yari yemejwe n’abari bahagarariye impande zombi, ashyirwaho umukono ku itariki ya 5 Kanama 1993. Mu kwerekana agaciro impande zombi zahaga ayo masezerano, Habyarimana we ubwe nk’umukuru w’igihugu, niwe wagiye gushyira umukono kuri ayo masezerano, naho ku ruhande rwa FPR, Alexis Kanyarengwe wari Perezida w’uwo mutwe, ni we washyize umukono kuri ayo masezerano. Mu gihe cy’imishyikirano, intumwa zo ku ruhande rwa Governoma y’u Rwanda zari ziyobowe na Ngulinzira Boniface wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, akaba kandi n’umuyoboke w’ishyaka MDR ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana. Naho ku ruhande rwa FPR, intumwa zayo zari ziyobowe na Pasteur Bizimungu wari umuvugizi w’uwo.
-
Uko imishyikirano yagenze.
Kuva tariki ya 12 Nyakanga kugera tariki ya 24 Kamena, habaye ibyiciro byinshi by’imishyikirano, impande zombi zihura, zikagira ingingo zumvikanaho, ndetse hakaba n’izo zitumvikanyeho, maze bikaba ngombwa ko abahagarariye impande zarwanaga muri iyo mishyikirano, basubira iyo baturutse kujya gusobanura aho ibintu bigeze, ndetse no guhabwa no gufata amabwiriza mashya.
Muri icyo gihe kigera ku mwaka kandi, amasezerano 5 anyuranye ku ngingo zitandukanye yashoboye gushyirwaho umukono hagati y’impande zombi, ariko ayanyuma akubiyemo ayo yose yasinywe mbere, ari nayo yagombaga kurangiza intambara burundu, impunzi zigatahuka, ubutegetsi bugasangirwa, igihugu kikayoborwa muri demokarasi yasinywe ku itariki 4 Kanama 1993.
-
Zimwe mu ngingo z’ingenzi zari zumvikanyweho muri ayo masezerano:
-
Ko u Rwanda ruba igihugu kigendera ku mategeko
-
Kuvanga ingabo ku mpande zombi zarwanaga (60% ku ruhande rwa governoma, na 40% ku ruhande rwa FPR).
-
Gucyura impunzi
-
Gushyiraho guvernoma ihuriwemo n’amashyaka yose harimo n’umutwe wa FPR ku buryo bukurikira :
-
MRND (Ishyaka ryari ku butegetsi) : imyanya 5
-
FPR (Ishyaka ryarwanyaga ubutegetsi rikoresheje intwaro) : imyanya 5
-
MDR (Ishyaka rya Minisitiri w’intebe F. Twagiramungu): Imyanya 4
-
PSD : Imyanya 3
-
PL : Imyanya 3
-
PDC : Umwanya 1
-
Ikindi amasezerano yari yemeje ni uko iyi guvernoma, ndetse n’urwego rw’abadepite, byagombaga gushyirwaho bitarenze iminsi 37 nyuma yo gusinywa kw’ayo masezerano. Nyamara ntibyigeze bishoboka.
-
Ingaruko zo kudashyirwa mu bikorwa kw’ariya masezerano.
Ingaruka z’uko ayo masezerano atashyizwe mu bikorwa, zabaye nyinshi, ku buryo izo ngingo zose uko zari zemeranyijwe nta n’imwe yashoboye gushyirwa mu bikorwa. Bivuga ko n’itahuka ry’abasilikari ba FPR ritigeze ribaho, uretse bake bagera kuri 600 baje baherekeje bamwe mu bari abayobozi bayo bagombaga kwinjira muri Guvernoma. Ibintu rero byasubiye i Rudubi ku itariki ya 6 Mata 1994, ubwo Habyarimana yicwaga indege ye ihanuwe mu gihe yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe (Kigali). Benshi mu banyarwanda harimo n’abamurindaga, bahise bumva ko ari FPR ikoze iryo shyano, maze batangira guhiga abari bazwiho gufasha FPR babaga muri Kigali, ndetse na FPR ihita isubukura urugamba yerekera mu mujyi wa Kigali ishaka gufata ubutegetsi. Ubwo intambara iba irubuye, ya masezerano aba abaye imfabusa. Ingaruka zabaye nyinshi :
-
Gupfa kw’abantu
-
Guhunga kw’abantu
-
Guhahamuka kw’abantu
-
Ifatwa ku ngufu ry’abagore
-
Iyadukwa ry’ibyorezo by’indwara
-
Gusenyuka kw’ibikorwa remezo
-
Gusenyuka kw’igihugu
-
Inzangano hagati y’abantu
-
N’ibindi n’ibindi ku buryo benshi mu banyarwanda bacyugarijwe n’ingaruka zo kudashyirwa mu bikorwa kw’ ariya masezerano.
-
Amasomo twakuramo
Nyuma y’imyaka 20 rero ayo masezerano asinywe, n’ubwo atashoboye gushyirwa mu bikorwa, birababaje kubona hari umubare munini w’abanyarwanda ukomeje kugaragaza ko nta masomo wakuye mu ngaruka zatewe no kudashyirwa mu bikorwa kw’ariya masezerano. Fondasiyo Umurage Nyarwanda rero ikaba ihamagarira abanyarwanda bose gusubiza amaso inyuma, maze muri ariya masezerano ya Arusha tugakuramo inyigisho zikurikira :
-
Ubworoherane
-
Kutikunda
-
Kureba kure
-
Kunga ubumwe
-
Kwimiriza imbere inyungu z’igihugu kurusha izacu bwite.
Harakabaho amateka y’abanyarwanda, Umuco wabo, n’abanyarwanda bibumbye.