
Banyarwanda banyarwandakazi, nshuti za Fondasiyo Umurage Nyarwanda, uyu munsi tariki 16 Kamena 2014, turibuka umwaka ushize, umuryango wacu uvutse. Hari kuri uyu munsi, umwaka ushize, ubwo imbaga y’abanyarwanda n’abanyamahanga batuye Cape Town, bazindutse babukereye mu muhango wo gutangiza Fondasiyo Umurage Nyarwanda. Nk’uko mwabigejejweho mu ijambo rifungura ku mugaragaro iyi Fondasiyo, ndetse n’uko tutahwemye kubibutsa mu nyandiko zacu no mu biganiro twagiranye, Fondasiyo Umurage Nyarwanda igamije ibintu 3 by’ingenzi:
-
Kwishyira hamwe nk’abanyarwanda mu gushaka kugira ubumenyi buhagije ku mateka yacu
-
Guhugurana ku muco wacu, gufatanyiriza hamwe kuwusegasira ngo ukumeze uhererekanywe kuva ku bakuru ujya ku bato
-
Kungurana ibitekerezo ku mahame y’itahirizamugozumwe (social cohesion), uko ayo mahame yashyirwa mu bikorwa ngo bifashe abantu kwirinda imvururu.
N’ubwo rero umwaka atari igihe kinini cyane, ariko kandi si na gito, ku buryo iyo dusubije amaso inyuma tukareba ibyo twagezeho, mu bushobozi n’imbaraga bidahagije twakoresheje, dusanga tugomba kwishimira ko turi mu nzira nziza iganisha kugerwaho kwa ziriya ntego zacu.
Nk’uko mubizi kandi, muri uyu mwaka ushize twagerageje gukora kuri izi ntego zacu zose: twagiranye ibiganiro, inyandiko ku mateka no ku itahirizamugozumwe, ndetse n’agatabo ku muco wacu. Twanakoze ibishoboka byose ngo ibikorwa by’ umuryango wacu bigere no ku bandi banyarwanda bari hanze ya Afurika y’Epfo, maze tuganira kandi twohereza bimwe mu bikorwa byacu i Burayi (mu Bufaransa, Ubuholandi, Ububiligi), ndetse na Australiya. Inkunga yanyu tuzahora tubashimira, ni yo yatumye ibi byose bigerwaho.
Twongeye rero kuboneraho akanya ko kubararikira kujya musura urubuga rwacu rwa Internet: www.rwandanheritagefoundation.org kugira ngo mushobore gusangira na twe ubumenyi twifuza twese kugira muri ziriya ntego zacu. Intego zacu kandi tuzazigeraho kubera ibitekerezo ndetse n’ibyifuzo muzaduha nk’uko benshi muri mwe mutahwemye kubikora. Tubijeje ko tutazatezuka ku byo twiyemeje, kuko tuzi neza kandi tukanemera ko twese bidufitiye akamaro. Tuboneyeho kandi n’akanya ko kubararikira ibiganiro turimo tubategurira muri uku kwezi kwa Nyakanga kuri imbere, aho tuzibanda cyane cyane ku muco wacu w’abanyarwanda.
Tubifurije amahoro y’Imana, ndetse no kunogerwa n’ibiganiro byacu.
Harakabaho u Rwanda, amateka yarwo, n’ umuco w’abanyarwanda. Harakabaho abanyarwanda bibumbye.
Ubuyobozi bwa Fondasiyo Umurage Nyarwanda.