top of page

Opening speech of the Rwandan Heritage Foundation

by Vivence Kalitanyi, the Founder and Chairperson. Cape Town, June 16, 2013

 

Honourable Director of Institute for the Healing of the Memories, Father Michael Lapsely,

Honourable Director of Human Rights Media Centre, Miss Shirley Gunn,

Officials from Cape Peninsula University of Technology, represented by Dr. Virimai Mugobo,

Representative of the Burundian Community in Cape Town, Mr Gilbert Nindora,

Representative of Rwandan Community in Cape Town, Mr Salim Bavugamenshi,

Representatives of various NGOs/NPOs,

Distinguished Guests,

Fellow Rwandans,

Ladies and gentlemen,

 

Good afternoon.

 

It gives me an honour and privilege to stand here at this particular moment in time, to speak to you about this historic organisation called the “Rwandan Heritage Foundation”, which aims to bring us together in an attempt to find solutions to some of the socio-cultural problems that face us. It has been said that “two heads are better than one” and that “knowledge is power only when it is applied”.

 

Wise words in the form of idioms such as these and many more are found in all cultures and contain deep messages which highlight the importance of their meanings, and in this particular instance, we are reminded of the role of fellowship. My second proverb refers to the importance of sharing knowledge as a foundation for a collective upliftment.

 

Furthermore, proverbs or idioms reflect the inner reasoning of a group of people belonging to the same community and describe their values as well as their culture, which is a paramount component of their history. A people’s history, being a series of events that have marked their living –some positive, others negative- are all their characteristics and they should help them to discover each other, understand each other, and allow them to work together.

 

Identity documents, as well as the passports, are not the only indicators of who the individual is, and proof of that is that almost every Rwandan seating here now, did not have either their identity document or passport when they arrived here, but we came to discover and know each other through our socio-cultural and historical settings. It is this identity that this Foundation seeks to preserve through the learning of our history and culture while it introduces us to the vital notion of social cohesion.

 

The idea of forming this social organisation goes back as far as 2003, a year after I resumed my studies at the University of the Western Cape, and few months after I started working at the same institution. Technological advancements have allowed me to stay in touch with many of my fellow Rwandans wherever they are in the world, and have given me access to the information, thereby giving me a golden opportunity to know more about our home country. Being grateful about this, and acknowledging the need for sharing the knowledge, my desire to create an organisation of this kind has then been fostered.

 

Furthermore, my regular interaction and involvement in socio-cultural and traditional ceremonies in our community, coupled with popular demand from many members of this community, have strengthened my idea of forming this organisation. I therefore wish to express my sincere gratitude to all of you for your messages of support when you informally heard that I was preparing the formation of this organisation, and I shall undoubtedly be grateful to all the people that have responded to my invitation to discuss and confirm with me whether the project was viable and worthwhile.

 

Today, my compatriots and I have called upon you to officially announce the opening of the “Rwandan Heritage Foundation” which aims at becoming a wonderful forum for our mutual enrichment, specifically with regards to the knowledge of our history, culture and social cohesion.

History is the study of the past. It is based on both primary and secondary sources that help to explore and understand what, when, and how event(s) happened.

 

On occasion such as this one, we should repeatedly utter its importance over and all over again. Its gurus have observed that history repeats itself hence it serves as a wonderful tool to shape the future. History helps people to understand the dynamics of their past in all its spheres; social, cultural, economical and political. In RHF, we believe that the discovering of our history will help to understand where we come from, where we are today, and where we are heading or which future we should seek to live in. Our future is the future of the past; therefore we need a good knowledge and decent appreciation of it.

 

Our aim on history is to create broad-base of knowledge of Rwandan history for all our compatriots, being in Rwanda or outside, young or old. Though the tendency of many politicians is to distort the history for their personal gain, we however acknowledge the fact that “history creates itself” and Rwandan history has also created itself and continue to do so thereby raising the need to keep abreast with its developments.

 

Rwandan Heritage Foundation will strive to safeguard our culture among Rwandans of all categories. Culture as people’s way of life is of vital importance as it binds them together, while protects them from being undomesticated. Culture distinguishes people from others, and it should advocate the best possible way of a peaceful cohabitation in the society. It is therefore important that cultures invest in their children, with expectations and recognition that tomorrow’s adults are the products of their childhood. Culture is built on our daily routines and activities in our families and kinsmen, and all these validate the position of the family as central to socialisation that can promote social successes.

 

Rwandan culture is a rich component of our history, and is resumed in the rites of marriage, worshiping, beliefs, dances, storytelling, mourning, mutual aid, etc. The Rwandan Heritage Foundation believes that culture is associated with the whole being of an individual, and thereby vows to keep it going among Rwandans, even if they do not reside on Rwandan soil.

 

Social cohesion is a concept which aims to ensure that all citizens, without any discrimination are on an equal footing, and have access to fundamental social and economic rights. It is about how people unite and work together towards a common goal, and more importantly it comes down to recognizing people’s common humanity in meaningful ways, which involves meeting the basic human needs, cultivating the culture of tolerance, mutual respect, family and friendships.

 

The ideals of social cohesion are the most imperative if a Nation is to succeed socially, economically, culturally and political. Let me reiterate the words of Honourable Roberto Ridolfi, the European Union Ambassador in Kampala that “You can have economic growth but to sustain it and deliver to every citizen, you need respect of rule of law, very strong institutions, and good democratic process”. Social cohesion can only be built and sustained if people have good ethics. The issue of ethics has been lacking in our Rwandan society since the times immemorial. Rwandan society has been fragmented rather than being cohesive, hence the occurrence of troubles of all kinds.

 

Rwandan Heritage Foundation strongly believes that it is time to revitalise our ethics in order to create a harmonious and coherent society. If we all stand and acquire attributes of social cohesion, we will all become knowledgeable about important fundamental pillars of good cohabitation such as diversity, inclusivity, respect and values. In Rwandan’s case, knowledge of social cohesion will surely contribute to the eradication of that rocky relationship between the different groups and denominations in order for it to become a place where God truly sleeps, after spending his day somewhere else (Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda). This is our Heritage to live by, and to leave to our future generations.

Long live Rwanda our mother land; long live our history, and culture,

Let us stand together as Rwandans and fight for our unity.

Thank you!

IJAMBO RIFUNGURA KU MUGARAGARO “FONDASIYO UMURAGE NYARWANDA”. CAPE TOWN, 16 KAMENA 2013.

 

Banyarwanda banyarwandakazi muteraniye muri iki cyumba, Banyafurika y’Epfo ndetse n’abandi banyamahanga, mbasuhuje mu ndamukanyo y’iwacu mu Kinyarwanda ngira nti “Mwiriwe kandi Mugire Amahoro!”

 

Muri aka kanya mumpaye ngo mbagezeho amavu n’amavuko y’umuryango wacu “Fondasiyo Umurage Nyarwanda” nteruye ngira nti “Ubwenge budasangiwe burabora”, kandi ngo “Utaganiye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze”. Imvugo nk’izi ndetse n’izindi nyinshi dufite mu Kinyarwanda, zitwibutsa byinshi kandi byiza, ariko cyane cyane kwishyira hamwe ngo duhuze ibitekerezo, imbaraga n’ubushake hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo byinshi abantu bahura na byo.

 

Byongeye kandi, imvugo nk’izi zumvikanwaho n’abasangiye kandi bahuriye ku rurimi, ni ikimenyetso gikomeye cy’umuco uranga abo bantu maze kikanababera uburyo bwo kumenyana, kwishyira hamwe cyangwa se kwitandukanya n’abandi iyo bibaye ngombwa. Ibimenyetso bigaragaza umuntu rero si irangamuntu gusa, cyangwa se urupapuro rw’inzira (passport), kuko nka twe abanyarwanda aho turi hirya no hino ku isi, nzi neza ko abenshi tudafite amarangamuntu cyangwa se izo mpapuro z’inzira byerekana ko turi abanyarwanda. Twahujwe kandi tumenyana kubera ko tuvuga ururimi rumwe, ndetse tukaba tunahurira ku migenzo n’imiziririzo byaranze abakurambere bacu kandi natwe dushaka gukomeza.

 

Kuri uyu musi rero, njye na bagenzi banjye mubona aha imbere yanyu, twabahamagariye ngo tubamurikire ku mugarago umuryango wanyu, ari nawo wacu twise “Fondasiyo Umurage Nyarwanda” (Rwandan Heritage Foundation), umuryango tugomba gutega ho byinshi kandi byiza, kuko uzadufasha kumenya neza abo turi bo, icyadufasha gukomeza kuguma abo turi bo, aho tuva, n’impamvu yatuzanye hano, ndetse tukanarushaho kumenya no kumva neza uko gutahiriza umugozi umwe bituma abantu babana neza birinda icyabatera imvururu maze bose bagatera imbere. Mu mvugo itaziguye rero, uyu muryango ugamije kudufasha guhugurana mu mateka yacu, mu muco wacu ndetse n’itahirizamugozumwe.

 

Amateka ni ubumenyi bw’ibyabaye cyangwa byakozwe mu gihe cyahise, bireba ikiremwamuntu, umuntu ku giti cye, cyangwa societe akomokamo. Amateka atugeraho hifashishijwe imicukumburire n’imyumvire y’ibyo bikorwa byabaye cyangwa se hifashishijwe ibimenyetso byaba iby'umwimerere, ibyakozwe, ibyanditswe cyangwa byavuzwe n'abantu kugirango turusheho kumva neza uruhererekane rw'impinduka z'ibihe barimo kandi bagerageze kwitegura ibihe bizaza.

 

Kumenya amateka bifite akamaro ku bariho, kuko utazi aho aturuka adashobora kumenya aho ageze n’aho ajya. Bityo rero, niba uzi amateka, kandi ukemera akamaro kayo, biguha uburyo bwo kumenya guhitamo imyitwarire iboneye, maze ukabera umusemburo abato kuri wowe ndetse n’abandi bazavuka.

 

Amateka y'u Rwanda by'umwihariko azadufasha gusesengura no kumva neza intandaro y'ibibazo by'urudaca (cyangwa umunezero) Abanyarwanda baciyemo kandi bahoramo byaba ibishingiye ku mitegekere, ku bukungu no ku mibanire y'abantu kugirango hashakwe ingamba zo kubikemura (cyangwa kubibumbatira).

 

Akamaro k’amateka ni akahe?

Munyemerere ngire nti si muri aka kanya mumpaye k’iminota mike cyane, nshobora kuvugamo akamaro k’amateka. Abahanga mu bumenyi bwayo, bavuze ko yisubiramo, bityo rero, na njye kuyavuga ngo nyumvikanishe byansaba gusubiramo (kandi koko ngo inkuru iryoha isubiwemo) nyamara kandi igihe kitabinyemerera.

 

Mu magambo make kandi avunaguye, njye mvuga ko amateka ari igikoresho cyagombye gutuma ejo hazaza harushaho kuba heza, kuko yagombye kutubera isomo yaba meza cyangwa se yaba mabi. Twibuke kandi ko amateka yikora adakorwa n’abantu nk’aho ari inkono yo gutekamo, umupira wo gukina, cyangwa ikirahuri cyo kunywesha amazi. Amateka aranga kandi akavuga imibereho y’abantu runaka, bityo abazavuka bakazayifashisha bamenya uko abo bakomokaho babayeho, bahanganye n’ibihe maze bagaheraho babashima iyo bakoze byiza, cyangwa se bakabagaya iyo bakoze bibi, ariko cyane cyane biyemeza gufata inzira inyuranye n’iyo abababanjirije banyuzemo ngo bya bibi bitazongera bikihereza inkungugu.

 

Aha rero byumvikane na none ko amateka ari igipimo cy’ubushobozi ndetse n’ubutwari byaranze abantu mu bihe byahise bityo amasomo dukuramo tukayubakiraho ngo turusheho gushaka ejo hazaza harushijeho kuba heza, kandi hatandukanye n’ahashize.

 

Amateka y’u Rwanda

Birakomeye cyane kuvuga ku mateka y’u Rwanda, cyane cyane ku bintu bimwe na bimwe birebana n’amateka ya politike, kuko abayoboye U Rwanda, kenshi na kenshi bashatse ko bitamenyekana, cyangwa se babihinduye kubera inyungu zabo bwite za politike. Nyamara nk’uko nabivuze haruguru, amateka ubwayo arikora, kandi intego yacu ni iyo kuyamenyekanisha ndetse no kuyanenga nta kubogamira ku ruhande urwo ari rwo rwose.

 

Amateka yacu kandi nk’abanyarwanda yaranzwe n’imvururu, isubiranamo ry’amoko ndetse no kwicana bishingiye ku moko. By’umwihariko kandi, yaranzwe no kubeshya, kubeshyana, kwikubira no gukandamizanya. Uku ni ukuri kwamabye ubusa kandi kutajegajega, kukaba kwagombye kumenyekana no kwemerwa uko kuri.

 

Icyo RHF igamije ku birebana n’amateka yacu

Amateka yacu ni wo musaraba wacu, kandi buri munyarwanda arawikoreye kuko buri wese yayabayemo, kandi ayarimo. Ku mateka mabi yaranze U Rwanda, umuryango Fondasiyo Umurage Nyarwanda, urifuza ko ako kahise kuzuye umwanda twagasiga kandi kagahora inyuma nk’ikoti, ntikazongere kugaragara imbere yacu, kandi ariko ibyiza byo mu mateka yacu bikatubera urumuri rw’imitimanama yacu, maze tukubaka umutamenwa w’ubworoherane, urukundo n’ubwubahane hagati ya bene Kanyarwanda byo nkingi y’amahoro arambye. Inshingano yacu rero izaba iyo kugaragaza ibibi mu mateka byazonze societe nyarwanda, maze twigishe kubyirinda, ndetse no kugaragaza ibyiza byo gukomeza ngo biteze imbere umuryango w’abanyarwanda.

 

Umuco:

Mu magambo make, umuco in uburyo abantu babaho. Umuco ni ihuriro riranga imibereho y’ abantu ya buri munsi kandi ukaba uburyo abantu bafite icyo bahuliyeho, cyaba ighugu, akarere cyangwa se ubwoko, babaho kandi babana hagati yabo. Ndetse ni n’ uko abo bantu babona ibintu. Umuco rero ni isangano ry’ ibikorwa by’ igihe cyahise, ibikorwa by’ ubu ndetse n’ibizakorwa mu gihe kizaza. Muri make, umuco ni imitekerereze, imigenzereze , imyifatire yihariye y’ abantu aba n’ aba, byaba mu mibereho isanzwe, mu kwidagadura, iyobokamana n’ ibindi. Ugaragarira kandi mu mateka no mu bindi birangamuco, nk’ inzibutso, ahantu nteramatsiko nk’ amatongo, ibisigazwa by’ abakurambere, ibikoresho byabo n’ ibindi.

 

Akamaro k’umuco

Umuco ni kimwe mu bimenyetso bikomeye biranga abantu bafite icyo bahuriyeho. Iyo abantu bavuga ururimi rumwe, cyangwa se bakora imihango ituma babaho mu buryo bumwe, icyo gihe baba bahuje umuco, maze bakarushaho kwegerana. Umuco ugaragarira mu buryo bwo kwambara, kuvuga, gukemura ibibazo, gusangira, kuyobora imihango, n’ibindi byinshi.

 

Umuco kandi utuma abantu bataba ibihindugembe. Igihindugembe ni umuntu utagira umurongo agenderaho, kubera ko nta muco n’umwe yatojwe kandi ngo awukuriremo maze umubere umuyoboro w’ubuzima. Akenshi na kenshi, abantu bakuriye mu bihugu batavukamo nibo bafite ingorane zo guhura n’icyo kibazo, ibi bikaba bintera kwibaza niba bamwe muri twe, ndetse cyane cyane abana bacu badakura berekera iriya nzira.

  

Umuco kandi utuma abantu batahiriza umugozi umwe kuko baba bumva bahuje gutekereza, gukora ndetse no kumva ibintu kimwe. Umuco utuma umuntu amenya uwo ari we ndetse akamenyana n’abandi bawuhuje, bigatuma kandi abantu batabaho mu kajagali. Umuco urangwa n’ibyo abenegihugu bagaragaza, ibyo batekereza, ibyo bakunda, ibyo banga, ibyo bazirikana n’ ibyo bafataho urugero. Umuco urangwa kandi n’ uko abantu berekana uko bateye, bikaboneka mu migenzo ,imiziro n’ imiziririzo, imihango, iyobokamana, ubuhanzi n’ ibindi. Umuco wambika abantu impuzu imwe.

 

Umuco Nyarwanda

Umuco nyarwanda ugizwe n’ imihango, imigenzo, imiziro ndetse n’ imiziririzo, ubuvanganzo n’ ibindi. Iwacu mu Kinyarwanda, umuco ni wo ntango yo kubaho muri societe kuko ukwigisha uko ubana n’abandi, ibyo ugomba gukora n’ibyo utagomba gukora kuko ngo umuryango utaziririza urazima. Mu Rwanda rwo hambere habagaho imihango yerekeranye no gusiza ikibanza, kwambaza Imana, gusaba umugeni, kuva ku kiriri k’umubyeyi no kumuhemba, gusohora umwana ndetse no kumwita izina, kubaga itungo, n’indi myinshi. Habaho n’imiziririzo kandi nko kutemerera umwishywa guca ikoma mu rutoki rwa nyirarume ngo rudacika, kutanywa amata mu minsi uri kurya inyama, ndetse n’ibindi n’ibindi abantu bagomba kujya bicara bagasuzuma maze bakiyemeza kubikomeza, kubivugurura cyangwa kubireka burundu.

 

Umuco Nyarwanda kandi ni wo utuma umunyarwanda yirinda guhemukira undi, akirinda kumwambura, kumugambanira ndetse no kumunegura cyangwa kumusebya. Umuco nyarwanda kandi ukubuza kurira undi munyarwanda ku nzira, bivuga ngo wirinda ubwikunde.

 

Icyo RHF igamije ku muco nyarwanda

Icyo Fondasiyo Umurage Nyarwanda igamije ku muco nyarwanda, ni ukumvikanisha akamaro kawo, no gushishikariza abanyarwanda aho bari hose, cyane cyane abari hanze y’u Rwanda gukora ibishoboka byose bagakomera ku muco wabo kuko ari yo rangamuntu yabo ya mbere. Fondasiyo Umurage Nyarwanda izatubera urubuga duhuriraho, tujya impaka ku muco wacu, dusesengura ibiwugize, dushungura ibyiza maze twereke abadukomokaho uko umunyarwanda uboneye akwiye kwitwara. Nta shiti kandi ibi tuzabigeraho, twese nidushyira imbaraga zacu hamwe nk’abitsamuye maze ejo hazaza h’abanyarwanda hazabe ari ah’abanyarwanda bacyereye mu muco.

 

ITAHIRIZAMUGOZUMWE:

Itahirizamugozumwe ni ijambo nakoresheje nk’inyito igenekereje y’agatsiko k’amagambo “Social cohesion” mu Cyongereza, cyangwa se “Cohesion sociale” mu Gifaransa. Itahirizamugozumwe ni uburyo abantu badahuje ubwoko, badahuje amabara, badahuje imico, badahuje amadini ndetse wenda n’igihugu bagomba kubana mu bwubahane, no mu bwuzuzanye, hirinzwe imyitwarire mibi yabangamira imibereho y’undi bityo bikabyara imvururu. Ni byiza ko abantu bemera ko ibibatandukanya ari byo bike ku bibahuza, cyane cyane iyo basangiye igihugu. Ni byiza ko abantu bumva ko ibyiza igihugu kigezeho byagombye kwishimirwa na bose kuko biba bizabagirira akamaro bose, kandi ko ibyago igihugu kigize bikanagira ingaruka kuri buri wese.

 

Itahirizamugozumwe rero ni ngombwa ko ryigishwa ngo abantu bamenye ikiri kiza kuri societe barimo, n’ikiri kibi gishobora kubyara ingaruka, maze bakirinde.   

 

Akamaro k’itahirizamugozumwe

Mu Kinyarwanda tugira tuti abagiye inama Imana irabasanga, kandi ngo umunani ujya inama, uruta ijana rirasana. Itahirizamugozumwe rero ryigisha abantu kuba uriya munani, maze ibyo batekereje byose, ibyo bakoze byose bikaba bigamije inyungu z’ uriya munani aho kuba inyungu z’umuntu ku giti cye. Byakunze kugaragara ko akenshi na kenshi, abantu benshi bagera ku nyungu zabo bifashishije abandi cyangwa se bahemukiye abandi, kandi wenda bibwira ko abo bahemukira batabibona. Ahari itahirizamugozumwe rero, imyitwarire nk’iyo ntiharangwa, kuko abantu baba barigishijwe ubupfura.

 

Ahari itahirizamugozumwe, ntiharangwa inda nini cyangwa inda ndende, ntiharangwa ukwikubira no kwigwizaho ubutunzi, ahubwo harangwa no kureshya kw’abantu, gufashanya no gutezanya imbere.

 

Itahirizamugozumwe nyarwanda

Amateka y’u Rwanda atwereka ko igihugu cyacu cyaranzwe n’imvururu, umwiryane, ubusumbane ndetse n’isubiranamo ry’amoko. Ibi byose ni ibimenyetso bitwereka ko itahirizamugozumwe ritigeze ryigishwa ngo ribeho mu Rwanda. Iyo witegereje neza kandi usanga no kugera uyu munsi amasomo y’itahirizamugozumwe atabaho mu Rwanda, bigatuma umuntu yakwibaza niba ibihe bitari byiza twanyuzemo hari amasomo y’ingirakamaro byatwigishije.

 

Tutadashatse kuba imbata z’amateka mabi rero, twagombye kumva ko igihe kigeze ngo twiyambure umwambaro mubi w’ubugome n’ubuhemu, ubwikunde n’ubwikubire, amatiku n’amatiriganya ari byo bizirana n’itahirizamugozumwe. Ni ngombwa ko twiga, kandi tugashyira mu bikorwa imigenzo ituganisha hamwe mu gushaka kubaka umuryango w’abantu uzira amakemwa n’amakimbirane. Dukeneye ingamba zirinda umunyarwanda uwo ari we wese, maze imigambi n’inyigisho z’ivangurakoko zaba zigishwa mu ngo zimwe na zimwe z’abanyarwanda zikabura isoko ubwo ari ko twitegurira ejo hazaza heza.

 

Icyo RHF igamije ku itahirizamugozumwe

Iyi Fondsiyo rero izakoresha uburyo bwose bushoboka ngo ifashe kumvisha abantu muri rusange, ndetse n’abanyarwanda by’umwihariko akamaro ko kwirinda ubwikunde, ahubwo yigishe gutekereza bishimangira ubumwe, ndetse no kwitwara ku buryo butabangamiye abandi.

 

Sinshidikanya ko ikibazo cyo kutamenya amateka yacu, umuco wacu ndetse n’uko abantu bagombye kubana muri rusange, byose tutabiganiraho mu biganiro byacu bya buri munsi, aho duhurira hose, kandi koko ugasanga buri wese ahangayikishijwe n’icyo kibazo. Nyamara ariko, benshi muri twe ibyo tuganiye birangiria aho, tukazongera kubitekerezaho ari uko twongeye guhura.

 

Abandi nabo ariko bakomeje kujya bambaza niba nta cyakorwa ngo ibyo bamwe muri twe bazi bashobore kubisangira n’abandi, maze bizakomeze bibe uruhererekane ku buvivi n’ubuvivure. Hiyongereryo kandi no kwanga ko ibyo tuganira bikomeza kuba amasigaracyicaro, maze njye na bagenzi banjye twiyemeza gushyiraho iyi Fondasiyo ngo itubere isahani twese uko duteraniye aha dusangiriramo ifunguro ry’amateka yacu adatekanye, twiyongeza umuco wacu urangwa n’ubucurere, maze twikuze itahirizamugozumwe, rituzigishe umugozi ukomeye twese twibone turi bene kanyarwanda.

 

Iyi Fondsiyo kandi izafasha mu gukemura ikibazo gikomereye ababyeyi mu gusobanurira abana babo impamvu turi muri Afrika y’Epfo nyamara tukaba tutarai Abanyafurikayepfo, kubera ahanini kutumvikana ku rurimi hagati y’abana n’ababyeyi. Abana bazasobanukirwa naho ababyeyi bahugukirwe na byinshi mu by’iwacu bityo ibiganiro hagati y’impande zombi birusheho kunoga.

 

Nzi neza ko umubaji w’imitima atayiringanije, kandi nemera ko buri wese afite inshingano zo gushaka inyungu ze ku giti cye n’ iz’umuryango we mbere y’ibindi byose, ariko kandi ni ngombwa ko tunibuka ko umuryango mugari wacu wa kanyarwanda ukeneye umusanzu wacu twese ngo ejo tuzarusheho kugira ibihe birushijeho kuba byiza, tuzi neza abo turi bo, aho tujya kandi tugendera mu nzira twese tubona ko nta we isigaza inyuma. Urubuga rero ni uru, kandi n’umwanya ni uyu.

 

Ng’uyu Umurage wacu banyarwanda banyarwandakazi, amateka yacu, umuco wacu, bidufashe gushakisha gutahirizumugozumwe.

 

Harakabaho U Rwanda n’amateka yarwo, harakabaho U Rwanda n’umuco warwo harakabaho abanyarwanda bibumbye.

 

Murakoze Imana ibarinde.

Uwashinze Fondasiyo Umurage Nyarwanda,

 

Vivence Kayiranga Kalitanyi.

© 2015, Rwandan Heritage Foundation.                                        Site by: TRI-POT Media.

FOLLOW US:

  • w-facebook
  • Twitter Clean
bottom of page