
Ubutumwa ku munsi w’Umurage muri Afrika y’Epfo (Message on Heritage Day in South Africa)
Bavandimwe na mwe nshuti za Fondasiyo Umurage Nyarwanda, mbasuhuje mu ndamukanyo yacu isanzwe mu Kinyarwanda, ngira nti “mugire amahoro”, kandi mbifurije kugira umunsi mwiza w’Umurage muri Afurika y’Epfo.
Ikiduteye kubandikira kuri uyu munsi si ugushaka guhuza amateka yacu nk’abanyarwanda n’amateka y’Abanyafurika y’Epfo, kuko n’ubwo dufite byinshi duhuriyeho nk’abanyafurika, nko kuba twese twarakoronijwe n’abanyaburayi, kuba twese twaragize cyangwa se dufite ubutegetsi bukandamiza abaturage, ariko hari n’ibindi bidutandukanya. Ikiduteye kubandikira ahubwo ni uko uyu munsi ngarukamwaka akaba ari n’ikiruhuko mu gihugu –tariki 24 Nzeri - muri Afurika y’Epfo witwa “Umunsi w’Umurage (Heritage Day), kandi n’umuryango wacu ukaba witwa “Fondasiyo Umurage Nyarwanda” (Rwandan Heritage Foundation).
Bamwe muri twe rero bakwibaza bati ese ko Fondasiyo Umurage Nyarwanda nta cyo yatugejejeho kuri uyu munsi? Abandi bâgira bati uretse uko kwitiranwa k’uwo munsi na Fondasiyo, ubundi nta cyo bihuriyeho ku buryo ari ngombwa ko hagira ikivugwa cyangwa igikorwa. Nyamara ariko urebye neza, ugasesengura icyo uyu munsi uvuga, ukanareba intego za Fondasiyo, cyane cyane intego ijyanye n’ishami ry’itahirizamugozumwe igira iti –Kungurana ibitekerezo ku mahame y’itahirizamugozumwe, uko yashyirwa mu bikorwa ngo adufashe kunga ubumwe no kwirinda imvururu- wakumva impamvu z’ubu butumwa.
Umunsi w’umurage muri Afrika y’Epfo uvuga iki?
Ku munsi w’Umurage, ubuyobozi bw’igihugu bushishikariza Abanyafurika y’Epfo bose kwizihiza umuco wabo, imigenzo n’imyemerere yabo bitandukanye ariko bazirikana ko bose basangiye, kandi bahuriye ku gihugu cyabo, kandi ko ubwo bwoko butandukanye, ndetse n’iyo mico itandukanye ari byo bigize abaturage ndetse n’igihugu cya Afurika y’Epfo. Bityo bikanaba umwanya wo kwibutsa akamaro k’ubumwe (unity) bw’abatuye igihugu.
Ibi byatwigisha iki nk’abanyarwanda?
Fondasiyo Umurage Nyarwanda isanga ari ngombwa ko ku munsi nk’uyu, tutazirikana gusa ko duhuje izina nawo, ko ahubwo ari na ngombwa ko dusubiza amaso inyuma, tukazirikana by’umwihariko intego zacu, maze bikatubera umwanya wo kongera kuzibuka ariko cyane cyane tuzirikana uko zashyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gushaka itahirizamugozumwe ry’abanyarwanda.
Nk’uko Fondasiyo Umurage Nyarwanda yiyemeje kubyamamaza, Umurage wacu nk’abanyarwanda kandi uzabana na twe kugeza isi irangiye ni amateka yacu; yaba amabi cyangwa se ameza. Gushaka kuyahindura cyangwa se kuyibagiza si byo biyabuza kuba yarabayeho, cyangwa si byo bituma abo yagizeho ingaruka mbi bazibagirwa. Ikingenzi ni ukuyemera uko ari, akatubera isomo, kandi njyewe na we, ndetse na kanaka uriya dufite inshingano zo kugira ngo amenyekane uko yakabaye maze atubere ingamba zo kubaka ejo hazaza.
Umurage wacu kandi ni umuco wacu ukubiyemo byinshi kandi byiza, kuko iyi ari yo rangamuntu yacu ya mbere. Bimwe mu bikubiye mu muco wacu twavuga ni nko gufashanya no gutabarana, ku buryo tudashidikanya ko ari intango ikomeye yo kubakiraho inzu y’itahirizamugozumwe. Mu rwego rwo kwirinda kuba ibihindugembe kandi, ndetse no gufatira amasomo ku gihugu cya Afurika y’Epfo, Fondasiyo Umurage Nyarwanda isanga guharanira kuramba k’umuco nyarwanda mu banyarwanda, cyane cyane ababa hanze y’u Rwanda, ari inshingano yacu ikomeye.
Umurage wacu kandi nk’abanyarwanda ni itahirizamugozumwe tutigeze tugira twebwe nk’abanyrwanda kugera n’uyu munsi, bikaba byaratuviriyemo ibyago bikomeye byo gutakaza abantu n’ibintu, nyamara ariko igihe kikaba kigeze ngo inyigisho zimenyekanisha itahirizamugozumwe n’akamaro karyo zigishwe mu banyarwanda.
Nk’uko igihugu cya Afrika y’Epfo cyashoboye gukemura byinshi mu bibazo bituma abaturage bashyamirana, bityo kikaba gifatwaho nk’intangarugero mu nzego nyinshi, ni ngombwa ko na twe nk’abanyarwanda cyane cyane abakibamo, twahafatira amasomo akomeye cyane cyane mu rwego rw’imibanire y’abantu badahuje amoko, nk’uko uyu munsi ubitwibutsa. Wowe munyarwanda aho uri hose, ndagusabye ngo uyu munsi twibukaho umurage, ukubere intangiriro yo gushyira mu bikorwa inshingano za Fondasiyo Umurage Nyarwanda, mu rwego rwo gushaka kubakira hamwe u Rwanda ruzira amakemwa.
Harakabaho u Rwanda n’amateka yarwo, umuco warwo n’abanyarwanda bibumbye.
Vivence Kayiranga Kalitanyi
Uwashinze akaba n’umuyobozi wa Fondasiyo Umurage Nyarwanda.